Ubwenge bwa bakame (2) :

.....Bakarne iti «ndeka ntibishoboka!» Imbogo iti «ese ni ibiki?»

Bakame iti «nateze n'umuntu anyemeza ko ushobora kuzuza iki cyansi amata da!
Ariko jye mbona ko bidashoboka.»

Imbogo iti «ishyengo ryawe ndarizi!»

Bakame izunguza umutwe iti «ntibishoboka rwose!» Imbogo iti «reka nkwereke.» 

Nuko igira itya ihagarara hejuru y'icyansi, yivuruganyirizamo mu kanya kiba kiruzuye.

Bakame iti «uransinze koko!» Iherako iterura icyansi igishyira iruhande rwa cya giseke cyuzuye inyoni.

Bidatinze inzoka iba irashotse.

Bakame iyibonye itangira kwiteresha intambwe kuri ya nkoni, imwe, ebyiri, eshatu.... Iti «ndiruhiriza ubusa, ntibishoboka!»

Inzoka irahagarara, ibaza Bakame iti «bite Baka?»

Na yo iti «reka numiwe! Umuntu yambwiye ko ushobora kureshya n'iyi nkoni kandi nsanzwe nkuziho ubugufi.»

Inzoka ikubita agatwenge! Iti «ibyo na byo!» Iherako yirambika iruhande rwa ya nkoni.

Bakarne ntiyazuyaza ihita iyihambiraho.  

Nuko ifata ibyo yatumwe byose irikorera no kwa wa muntu.

Abibonye arumirwa! Amaze kwiyumvira, abwira Bakame ati «nkongereye ubwenge ku bwo ufite naba ndi igicucu! Gumana ubwo ufite burahagije.»

Nuko Bakame ibonye ko hariho izindi nyaryenge ziyirusha, yikubura ishengurwa n'ishavu ry'uko yagokeye ubusa.

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.74-75.

Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.